Rwanda
Agura ubucuruzi bwawe wifashishije ikoranabuhanga
Amahugurwa ya "Take Your Business Online" agenewe gufasha ubucuruzi bwo mu Rwanda kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga binyuze mu kuzimenyekanishirizaho ibicuruzwa no gushyikirana n'abaguzi. Aya mahugurwa afasha ubucuruzi kwiyungura ubumenyi binyuze mu masomo n'ibikoresho bahabwa kugirango bashyire mu ngiro ibyo bigishijwe ndetse banongere ibyo bagurisha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Saba Kwitabira
Ibyerekeye Amahugurwa
Binyuze mu masomo atangwa mu Cyongereza no mu Kinyarwanda hifashishijwe murandasi, urubuga rufasha ba rwiyemezamirimo kungurana ibitekerezo hamwe n'ibikoresho by'ibanze bigufasha gushyira mu ngiro ubumenyi wunguka, uzigishwa uko wamenyekanisha ubucuruzi bwawe kandi ukarushaho abawe.
Muri aya amahugurwa, uzamenya imbogamizi abaguzi bahura nazo, ibibaranga ndetse n'ibyo bakunda, wifashishije ibikoresho bitangwa na AMI mu kumenya inzira abakiliya banyuramo kugirango babashe kugura ibicuruzwa.
Ibisobanuro ku Mahugurwa
Qui : Abo agenewe : Abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi (ba nyir'ubucuruzi, abayobozi bakuru, cyangwa ababishinze)
Durée :Igihe amara : Amahugurwa ya "Take Your Business Online" atangwa mu gihe cy'ibyumweru bine.
Abemerewe Kwitabira
Usaba kwitabira agomba :
- Kuba afite ubucuruzi bumaze nibura umwaka umwe bukora
- Kuba yinjiza amafaranga ari hagati ya 100,000 500,000 RWF – XNUMX XNUMX RWF
- Kuba afite terefoni igezweho (smartphone) cyangwa mudasobwa na interineti kugira ngo abone ibikoresho n'amasomo biboneka ku rubuga, ndetse no guhura n'abandi bacuruzi babarizwa mu muryango wa AMI
Urugendo rwawe rwo kwiga
Menya neza abakiliya bawe
Kumenya neza abaguzi ni ingenzi ku bucuruzi ubwo ari bwo bwose. Kubera iki ari ngombwa ? Hatabayeho abaguzi, ubucuruzi bwawe ntibwakora kandi ntibwabona uko bwinjiza amafaranga. Uretse kugura ibicuruzwa, abakiliya kandi bafasha mu kwamamaza ubucuruzi bwawe binyuze mu kumenyekanisha ibikorwa haba mu nshuti ndetse n'imiryango yabo.
Kumenya abakiliya bigira akamaro mu gusobanukirwa neza icyerekezo cy'ubucuruzi bwawe ndetse niba bukomeza gukora bijyanye n'ihindagurika ry'ibicuruzwa ndetse n'ibyo abaguzi bakeneye. Ni ngombwa guhora wibaza ibi bibazo buri gihe.
Sobanukirwa uko ikoranabuhanga rizamura ubucuruzi
Kuba hari imbuga nkoranyambaga nyinshi, biragoye ko wahitamo urubuga ukoresha – Ku bw'ibyo, ubucuruzi bwose bwifuza gutera imbere bwibanda ku gusobanukirwa abaguzi, ibyo bakunda ndetse n'izindi mpinduka zigenda zibaho bitewe n'igihe.
Muri aya mahugurwa, turagufasha gusobanukirwa neza abakiliya bawe, uko washyikirana nabo ndetse ukabasha kumenya no kubyaza umusaruro amahirwe yagufasha kugera ku bantu benshi kandi ukabakundisha ibyo ukora.
Guhabwa Impamyabumenyi
Mu gusoza amahugurwa, tuzishimira hamwe intambwe ba rwiyemezamimo bateye binyuze mu muhango uzaba hifashishijwe interineti. Niba uri nyir'ubucuruzi, ukaba warakurikiranye amahugurwa kandi wujuje ibisabwa byose, uzahabwa impamyabumenyi ishimangira ko wahuguwe.
"Amahugurwa ya" Take Your Business Online "atangwa na AMI yamfashije kumenyekanisha ibyo nkora, ndushaho kugera ku bantu benshi kandi nongera ibyo ngurisha. Mbere yo kwitabira aya mahugurwa, nakoreshaga amafaranga menshi nishyura abantu ngo bankorere imenyekanishabikorwa, ariko ubu mbasha kubikora ubwanjye binyuze mu kugena amafaranga nzakenera nifashishije ibikoresho bitangwa na AMI »
Joselyne Tuyishimire, uwasoje amahugurwa ya "Take Your Business Online"
Aya Mahugurwa Akubiyemo
KWIGA HIFASHISHIJWE IYAKURE
Urubuga uhuriraho na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda mukungurana ibitekerezo.
AMASOMO ATANGIRWA KURI INTERINETI
Amasomo atangirwa kuri interineti aboneka ku rubuga rwa AMI, akagufasha kwiyungura ubumenyi mu imenyekanishabikorwa ndetse no kongera umubare w'abaguzi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
IBYIFASHISHWA PAR MU BUCURUZI
Ibikoresho by'ibanze bikururwa ku rubuga rwa AMI, bigufasha gushyira mu ngiro ubumenyi wakuye mu mahugurwa.
URIFUZA KUMENYA BYINSHI BYEREKEYE INSTITUT AFRICAIN DE MANAGEMENT RWANDA ?
Duhamagare cyangwa utwandikire