Overview
The Development Bank of Rwanda (BRD), in partnership with the African Management Institute (AMI), is proud to launch Cohort 1 of the Hatana Technical Assistance (TA) Programme - a powerful, seven-month journey tailored for Rwanda’s high-potential Small and Medium Enterprises (SMEs).
The Programme is designed to unlock business growth and build finance-readiness through a rich, practical experience that includes:
-
Expert-led coaching sessions
-
Peer learning and support networks
-
Tailored tools and content designed for real-world SME challenges
-
Hands-on strategies to scale your business sustainably
Start your journey
Tailored Support through
FIRST+ II Financial Inclusion

Business Growth
Whether you’re looking to enter new markets or scale your operations, FIRST+ II Financial Inclusion will provide the strategies and resources to help you succeed.

Financial Access
Learn how to secure the financing and investments needed to fuel your growth.

Networking Opportunities
Connect with a powerful network of peers, and agribusiness experts across Africa.

ITANGAZO RYO KWIYANDIKISHA
Hatana – Gahunda y’Ubufasha bwa Tekinike (Phase 3)
Kongera Ubumenyi no Gufasha ba Rwiyemezamirimo Kugira Ubushobozi bwo Kugana Imari iciriritse
.png)
Inzira y’amezi ane y’impinduka, igamije gufasha ba rwiyemezamirimo gukura, kunoza imiyoborere, no kwitegura kubona inguzanyo y’amafaranga aboneka ku buryo bworoshye kandi bwizewe.
Iyandikishe mu itsinda rya mbere uyu munsi!
Igihe ntarengwa cyo gusaba: 5 Nzeri 2025
_edited.png)

Incamake
Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) ku bufatanye na African Management Institute bishimiye gutangaza itangizwa rya Hatana – Gahunda y’Ubufasha bwa Tekinike (TA). Iyi gahunda y’igerageza igamije gufasha ba Rwiyemezamirimo 50 bo mu Rwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) kongera ubushobozi bwabo mu mikorere n’imari, hagamijwe gutegura inzira yo kubona inguzanyo iciriritse binyuze muri gahunda ya Hatana.
Dushingiye ku bwumvikane ko ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse (SMEs) ari inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, iyi gahunda izafasha mu guteza imbere imikorere y’ibigo binyuze mu buryo bwagutse kandi buhinduka:
-
Gahunda y’igihe kirekire no gutegura ejo hazaza
-
Gukora neza mu micungire n’imikorere
-
Gucunga abakozi no kwongera ubushobozi bwabo
-
Gutegura neza imari no kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa
Iyi ni gahunda irenze amahugurwa asanzwe — ni urugendo ruganisha ku kuramba, gukura no kubona amafaranga.
Niba uri rwiyemeza mirimo (SME) witabiriye iyi gahunda, uzungukiramo ibi bikurikira:
🔸 Gahunda y’iterambere yihariye: Uzafatanya n’impuguke kunoza inzira ijyanye n’ibyo ukora n’icyerekezo cyawe
🔸 Amasomoy’ingirakamaro: Uzabona amasomo, inyandiko n’amasoko mu Cyongereza cyangwa Ikinyarwanda
🔸 Guhabwa inama ku giti cyawe no mu matsinda: Abajyanama b’inzobere bazagufasha gushyira mu bikorwa imikorere myiza
🔸 Kugirana imikoranire n’abandi: Gusangira ubunararibonye n’abandi ba rwiyemezamirimo
🔸 Amasomo y’imbonankubone: Gukomeza ubushobozi bwawe binyuze mu mahugurwa anyuranye
🔸 Ubumenyi ku bijyanye n’imari n’amategeko: Gusesengura inzira yo kubona amafaranga n’ukuntu ugira imiyoborere myiza
🔸Impamyabushobozi: Uzahabwa n’icyemezo cyerekana aho ugeze mu iterambere
Iyi gahunda itangwa ku buntu – ntacyo dusaba uyitabiriye.
Iyi gahunda igenewe ibigo by’Abanyarwanda byanditswe biamaze igihe bikora, bifite ubushobozi bwo gukura, kandi byifuza kunoza imikorere no kubona inguzanyo ku buryo bworoshye.
Ibisabwa kugira ngo wemererwe:
-
Kuba ikigo cyanditswe mu Rwanda, gifite nibura 50% y’imigabane ifitwe n’abanyarwanda, ndetse na 75% y’ubuyobozi butari ubw’inzego za leta cyangwa abanyamahanga
-
Kuba kimaze imyaka nibura 3 gikora, gifite ibimenyetso by’izamuka mu musaruro cyangwa inyungu
-
Kuba gifite inyungu y’umwaka iri hagati ya:
-
RWF miliyoni 1–20 (ibigo bito)
-
RWF miliyoni 20–500 (ibigo biciriritse)
-
-
Kuba gifite nibura abakozi 5 bahoraho
-
Kuba gikora muri rumwe mu nzego z’ingenzi zikurikira:
-
Ibikoresho by’ubwubatsi n’imikoranire yabyo
-
Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibikorerwa mu nganda bifitanye isano
-
Inganda z’imyenda n’izindi nganda zoroheje
-
Ibikorwa by’ubwubatsi bworoshye (nko gukora ibikoresho byifashishwa kwa muganga, electronique, n’ibindi)
-
Ntikigomba kuba cyarabonye inguzanyo ya AFIRR cyangwa cyaritabiriye gusa gahunda ya AMI TA mu mezi 24 ashize
-
-
Igihe ntarengwa: 5 Nzeri 2025
-
Ni abatoranyijwe gusa bazamenyeshwa ikiganiro gikurikiraho.
Tangira Usabe Ubu!

